Hot! Ibigo bya leta birasabwa kugisha inama ku birebana n’imicungire y’abakozi

Angelina Muganza umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta mu ngendo akomeje kugirira mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali arasaba ko abayobozi b’ibigo bya leta n’ibibishamikiyeho bajya bagisha inama ku birebana n’imicungire y’abakozi kugira ngo bibarinde guta umwanya baregana nabo mu Nkiko.

Ibigo bya leta birasabwa kugisha inama ku birebana n’imicungire y’abakozi

Angelina Muganza ushinzwe komisiyo y’abakozi ba leta

Ubwo tariki 16/05/2013 yakoranaga inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo yagarutse ku bibazo byakiriwe na komisiyo ishinzwe abakozi ba leta avuga ko bimwe bishingiye ku kutagisha inama irebana n’imicungire y’abakozi.

Bamwe bagiye basubizwa mu kazi kabo mu gihe hari ibyemezo bibirukana babaga bafatiwe n’ababakuriye mu kazi nk’uko Angelina Muganza abivuga.

Impamvu bamwe mu bakozi basubizwa mu kazi kandi bari bakirukanwemo ngo n’uko haba hatabayeho kugisha inama komisiyo ishinzwe abakozi ba leta mbere yo kubafatira icyemezo kibasabira ibihano byoroheje cyangwa se biremereye byo mu rwego rw’akazi.

Yasabye abayobozi b’ibigo bya leta kujya bagisha inama abanyamategeko babegereye cyangwa se bakayigisha komisiyo ibashinzwe kugira ngo bigabanye guta umwanya mu kujurira ibyo byemezo biba byafatiwe abakozi ariko nyuma bikaza kugaragara ko hatubahirijwe amategeko agenga abakozi ba leta.

Hari igihombo leta yagiye igira biturutse kuri uko kwirukana abakozi mu buryo butubahirije amategeko kandi mu Ntara y’amajyepfo nacyo kirahari usibye ko hagikorwa icyegeranyo kuri cyo nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta  Angelina Muganza yabibabwiye.

Ngo usibye ibibazo bishingiye ku bujurire bw’abakozi baba birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko hari n’uburyo bamwe mu bakozi bahabwamo agahimbazamusyi ariko nyuma komisiyo ishinzwe abakozi ba leta igasanga kahawe abatagakwiye.

Ibyo byose ngo ikibitera ni ukutagisha inama kwa bimwe mu bigo bya leta mu gihe bigiye gufata icyo cyemezo nk’icyo. Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo kabayemo icyo kibazo agahimbazamusyi gahabwa abatagakwiye nk’uko bitangazwa na komisiyo ishinzwe abakozi ba leta.

Umuyobozi w’aka karere Rutsinga Jacques nawe wari muri iyo nama nyunguranabitekerezo yijeje komisiyo ishinzwe abakozi ba leta kujya bakorana nayo iminsi yose kugira ngo ibyo bibazo bishingiye ku kutubahiriza amategeko mu micungire y’abakozi ba leta bikemuke.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yasabye ibigo bya leta byo mu Ntara y’ kuzashaka umwanya bigahabwamo amahugurwa agamije kunoza imicungire y’abakozi ngo ibafashe kumenya uko abakozi bashakwa n’uko binjizwa mu murimo ndetse n’uko babyazwamo umusaruro muri rusange.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *