Hot! Abakozi ba Leta bagiye Kongererwa imishahara

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 13/01/2012 yemeje ingingo zitandukanye zirimo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.

Mu bindi birebana n’abakozi hemejwe ingingo zireba n’imishahara nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisitiri ufite imirimo y’inama y’abaminisitiri mu nshingano ze. Muri ayo mateka harimo:

  •  Iteka rya Perezida rishyiraho imbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo mu Butegetsi bwa Leta;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho Imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitike Bakuru b’Igihugu, imaze kuyikorera ubugororangingo;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abacamanza b’umwuga n’Abanditsi b’Inkiko;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abashinjacyaha b’umwuga n’Abakozi bunganira Abashinjacyaha;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umugenzuzi Mukuru n’Abagenzuzi Bakuru Bungirije ba Gender;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi n’Umuyobozi Wungirije ba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR);
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.

Ibi bije nyuma y’aho Minisiti w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastace Murekezi, atangarije ko imishahara y’abarimu bo mu mashuri abanza iziyongeraho 10% guhera mu kwezi kwa mbere 2012 naho ku bandi bakozi ba Leta iyi mpinduka ikazatangirana n’ingingo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 ni ukuvuga muri Nyakanga 2012.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *